Abashinzwe gutegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bavuza ko hari impinduka zitandukanye zizagaragara mu irushanwa ry’umwaka wa 2020 byiganjemo n’ibihembo bizajya bihabwa ababaye ibisonga na Miss Popularity.

Ibi bikaba byatangajwe n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019 mu kiganiro cyabereye kuri Kigali Convention Center. Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonnee akaba yavuze ko mu irushanwa ry’uyu mwaka hajemo impinduka zitandukanye.

Iri rushanwa kandi rya Miss Rwanda 2020 rizagaragaramo impinduka zitandukanye aho umukobwa uzatsindwa mu ijonjora rimwe atazemererwa kujya guhatanira mu yindi ntara nk’uko byari bisanzwe.

Bikaba biteganyijwe ko kandi abakobwa bazava mu ntara zose bazaba ari 30 ariko 20 bakaba ari bo bazajya mu mwiherero. Mu mwiherero abakobwa bazakora ibikorwa bitandukanye birimo n’amasomo aho nibajya gusoza bazahabwa ikizamini 10 ba mbere bazatsinda bakaba ari bo bazahatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Irushanwa rigeze ku musozo mu bakobwa 10 bazaba bahageze hazatorwamo batatu aho kuba batanu, abe ari bo bakurwamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 n’ibisonga bye.

Uzatsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara wa buri kwezi azajya ahabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank. Igisonga cya kabiri azajya yamamariza MD Group ari nayo izajya imuhemba, mu gihe uzahemba igisonga cya mbere ataratangazwa.

Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe [Miss Popularity] azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice akajya ahabwa andi mafaranga mu gihe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza gahunda ya “MTN Yolo” ndetse n’uburyo bw’itumanaho mu mwaka wose. 

Biteganyijwe ko amajonjora y’ibanze azaba tariki 21 Ukuboza 2019 akazahera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Imodoka Nyampinga w’u Rwanda 2020 azahembwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here