Korali Christus Regnat ikunzwe cyane hano imbere mu Rwanda ndetse no hanze ivugako igarukanye ingamba nshya mu ndirimbo zayo mu buryo butandukanye n’ubwo bakoragamo. Abanyarwanda bitege iki?

Iyi Korali izwi cyane kubera umwihariko igira wo kuririmba indirimbo za kiriziya ariko ikanazivanga n’izubuzima bisanzwe zitanga amasomo n’ibishyimbo, ni umwihariko ituma abanyarwanda benshi bayikunda, aha twavuga nk’indirimbo y’urukundo “Mama shenge” bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu yakunzwe cyane kubera imitoma irimo, cyangwa se “Ca akabogi” baherutse gusohora.

Byari bimenyerewe ko iyi Korali mu kwezi k’Ugushyingo ikora igitaramo gihura no kwizihiza isabukuru yayo.

Christus Regnat ikunda gushimisha abato

Iyi Korali ivugako uyu mwaka bitakunze kubera icyorezo ariko kandi bikanajyana n’ibindi bikorwa bari bari gutegura bikomeye nkuko umwe mu bayobozi b’ino Korali Jeremy Bizimana yabisobanuye aganira na ahobite.com.
Ati: ” Ubusanzwe twe ntidukora igitaramo gisoza umwaka ahubwo twagikoraga mu kwezi kwa 11 kuko biba byegereza igihe cy’isabukuru yacu, Ariko uyu mwaka ntibyashobotse kubera ibikorwa byinshi kandi bikomeye kubitegura, Uyu mwaka wa 2020 twakoze byinshi bishya harimo gukora indirimbo nyinshi mu buryo tutari dusanzwe dukoramo “.

Tumubajije niba kuba nta gitaramo bakoze nta gihombo byabateye, yavuze ko nta gihombo kuko bo intego y’igitaramo cyabo aba atari amafaranga.

Ati:” Erega n’ubusanzwe intego ya concert kuri twe si ubucuruzi, ahubwo ni nko kumurika ibikorwa byacu aho biba bigeze, 2019 twakoze concert n’umufaransa witwa Gianadda yari igamije gufasha abana bafite ubumuga bo mu kigo cy’i Gahanga, Urumva rero ko ntacyo duhomba kuko tuba dufite impamvu itandukanye n’iz’abandi bakora concert”.

Akomeza avugako bakomeje gutegura ibikorwa byinshi byiza kandi mu buryo budasanzwe bakoragamo, aha umuntu ashobora kuba yakwitega izindi ndirimbo n’abandi bahanzi nkuko babitangiye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here