Watsup TV yashyize hanze urutonde rw’abahanzi 100 bigaragara ko bihariye ubwamamare ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2021.

Uru rutonde rurimo abahanzi bo mu bihugu  26, ruriho amazina nka Angelique Kidjo, Burna Boy, Davido, Wizkid, Mohammed Mounir, Cassper Nyovest, Khaligrapgh Jones, Sarkodie n’abandi baririmbyi bari gukora cyane kuri uno mugabane. Kuri uru rutonde hariho n’Abanyarwanda Meddy na Butera Knowless.

Kuri uru rutonde hari abagore 18, amatsinda 9 n’abagabo 73. Rema ukomoka muri Nigeria niwe muhanzi muto ufite imyaka 20 mu gihe umukuru ari Mohammed Mounir ukomoka muri  Egypt akaba afite imyaka 66.

 Nigeria niyo iza imbere n’abahanzi 26,ikurikiwe na Ghana n’abahanzi 10, Cote D’Ivoire ifite 7 mu gihe Afurika y’Epfo ihafite 6.

Avuga kuri uru rutonde, ABD Traore umuyobozi wa WatsUp TV yashimangiye ko urutonde rw’uyu mwaka rwibanze ku bahanzi bo muri Afurika bigaragaje cyane, bakagera ku bikorwa by’indashyikirwa mu mwuga wabo ndetse bikanakwira hafi umugabane wose. Yanongeyeho ko ibi batangaje bibanjirije ibindi bikorwa bizakurikira mu bihe biri imbere, aho abatangajwe bazajya bahamagarwa bagakora ibirori byo kwishimira ibyo bagezeho.

WatsUp TV ni televiziyo ikora amasaha 24 yibanda kuri muzika n’imyidagaduro.Iboneka ku mirongo itandukanye kuri televiziyo hirya no hino muri Afurika .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here