Abakunzi ba ahobite na Week end ishyushye mbafitiye inkuru nziza, indirimbo nshya yageze hanze. Yumve ikuryohereze week end yawe

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe Ish Teachy afatanyije na Dani Kard mu ngomba nshya bise ” Si imituku” yamaze kujya hanze . Iyi ngomba ni igikorwa gishya cyashimwe na benshi nyuma yaho aamakuru agereye ku bakunzi be ko iyi ndirimno yashizwe ahagaragara .

Aganira na ahobite250 yavuze ko anejejwe no kugeza ku bakunzi be indirimbo shya kandi ko yiteguye kubona feedback nziza kuko ari indirimbo yanyuze mu biganza by’umusaza Kenny Pro .


Mu gushyira hanze iyi ndirimbo Umuhanzi Ish Teachy yashimiye abahanzi nyarwanda bahurira mu kazi buri munsi kansi atangazako muzika nyarwanda ihagaze neza yagize ati “muzika nyarwanda ntako itagira, abahanzi Bari mu kazi, generation nshya iri maso,ntacyo nabivugaho “only time will tell”

Icyo yasabye itangazamakuru “Ish Teachy” yavuze ko asaba itangazamakuru (media ) ryanoza akazi neza kuko hakiri tellent nyinshi zikiryamye muri ghetto yagize ati “biragoye gukunda ikintu gishya kwisoko! Ariko mubigaragara talents nshya zirigukora ku kitima bro,..R&B ,Rap ndigukunda uko babirimo kabisa! …. Cyakoze ndumva media yahindura strategy talents zu Rwanda ziri mu ma ghetto”

Ish Tech yagize nicyo yisabira abanyarwanda yagize ati “Muri rusange nasaba abanyarwanda ko bakunda music industry yabo kurusha Indi iyariyo yose! … Amadolari aze avunjishwe mumanyarwanda kubera musique , … abafana banjye bo nimubareke bangume inyuma kabisa!Ndabakunda barankunda ,ndabazi nabo baranzi!Peace!

Iyi ndirimbo yasohotse kuri ubu izakurikirwa na video kuko nayo iri mu mishinga ya bugufi cyane . Uyu muhanzi ukunzwe nabantu batari bake mu Rwanda afite inzozi zo keigarurira imitima yabatari bake kandi agakora cyane kuburyo azegukuna ibikombe byinshi mu bantu bakoze cyane mu gihe cya vuba .

Iyi ndirimbo yakorewe muri the Groove sound hamwe na Kenny Pro …

Kandi hano utangire week end yawe wiyumvira si imituku by Ish Teachy & Dani Kard

Yanditswe na Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here