Umuhungu wa Christopher Sarandon wakinnye nka Yesu muri filime yahishuye ibyiza baterwa no kuba se yaranditse amateka agakina filime aho benshi batanatinya kumufata nka Yesu nyawe.

Benshi bazi kandi bigeze gukunda filime ya Yesu ikunda kwerekanwa mu nsengero mu rwego rwo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristu.

Iyi filime yakinwemo n’abakinnyi batandukanye, umwe muri bo ni
Christopher Sarandon wakinnye nka Yesu ndetse benshi na n’ubu bikigora kwemera ko yari umukinnyi usanzwe wa filme.

Christopher Sarandon bamwe bagifata nka YESU

Umwana we wa Gatatu Alexis Sarandon avugako kuri ubu yishimira ko ubutumwa bwiza bwakinwe na se ko na nubu hari benshi bufasha gukira.

Ati:” bitewe n’uburyo iriya filime yanditse amateka, twagowe cyane no kwemeza abantu ko ari data wayikinnyemo nka Yesu, ariko sicyo cy’ingenzi , icyo twishimira nuko hari benshi bakijijwe n’ubutumwa bwanyujijwemo kandi butera benshi kwemera no gukira”.

Uyu ni umwe mu miryango cyane ikorerwamo ingendo nyobokama bagiye kureba uwo muryango ukomoka kuri uriya mukinnyi wakunzwe cyane bensh bagereranya nka Yesu.

Christopher Sarandon Yize muri kaminuza Gatolika ya Amerika Drama Dept, aho yahuriye akanashyingiranwa na Susan Sarandon (wavutse Susan Tomalin) mu 1968

Afite abana 3 hamwe n’umugorewe Lisa Ann Cooper: Stephanie Sarandon (wavutse 1986), Michael Sarandon (wavutse 1984) na Alexis Sarandon (wavutse mu 1988)

Mu 1961, Sarandon yerekanwe bwa mbere muri filime zitwa  Grandview na Honey in the rock, uyu mukinnyi kandi yari n’umuhanzi ukomeye w’indirimbo wakunzwe cyane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here