Radiyo nshya y’imyidagaduro Vision Fm ikomeje gutwara abanyamakuru bubatse izina mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma ya Tidjara Kabendera yajyanye na Mike Karangwa.

Vision FM ni Radiyo y’imyidagaduro itangiye vuba yumvikana kuri 104.1 FM, ni radio yazanye umwihariko wo kwegeranya abanyamakuru bari basanzwe cyane hano murwanda mu gisata cy’imyidagaduro.

Vision FM ni radiyo imaze iminsi mike cyane itangaje abandi banyamakuru bashya barimo; Tidjara Kabendera wahoze muri RBA ndetse na Rutaganda Joel.

Nyuma y’abo banyamakuru, iyi radiyo kandi yajyanye na Mike Karangwa umaze kwandika izina mu myidagaduro, Mike Karangwa yavuze ko nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa Vision Fm bakumvikana kuri gahunda z’iyi radiyo, yahise afata umwanzuro wo gukorana nabo akenshi kuberako yibanda cyane ku myidagaduro  nk’uko yabitangarije IGIHE.

Uyu munyamakuru uzwi mu gutangiza ibiganiro by’imyidagaduro bigakundwa cyane, yavuze ko yifuza gutangiza ikindi kikazakundwa nkuko yabigenje mu bindi biganiro yagiye atangiza bigakundwa nka Salus relax, Sunday night, Ten tonight byose byubatse amazina mu kuzamura imyidagaduro y’u Rwanda.

Iyi radiyo yatangije ibiganiro byinshi byibanda ku gisata cy’imyidagaduro birimo nka HitFactory, TK on AIR, na Late night show kizajya gikorwa na Mike Karangwa. �ۏ�

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here