Umuraperi Fireman azakirwa mu gitaramo cy’umujyi wa Kigali gisoza ukwezi kwa Nzeri kizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Fireman amaze umunsi umwe i Kigali nyuma yo kuva ku kirwa cy’Iwawa aho yari amaze igihe kingana n’umwaka agororwa kubwo kunywa ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi azagaragara mu gitaramo umujyi wa Kigali gitegura buri mpera y’ukwezi mu rwego rwo gususurutsa abawutuye no gutanga ubutumwa butandukanye.

Iki gitaramo gisoza uku kwezi kwa Nzeri izabera ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo, cyatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Orchestre Impala, Itorero Indatirwabahizi, Paccy Nyirantwali, Dream Boys by’umwihariko na Fireman.

Ni ikizere umujyi wa Kigali wagiriye Fireman no kumwakira mu buzima busanzwe dore ko uyu musore afite intago nyinshi yiyemeje, ni n’umwanya mwiza uyu musore yakongera kwiyubaka akabona n’icyo ahera ho.

Kwinjira mu bitaramo bitegurwa n’umujyi wa Kigali ni ubuntu, bazataramirwa na Fireman,Dream Boys, Alyn Sano na Paccy Nyirantwari.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here