Umuhanzi w’icyamamare muri muzika nyarwanda Alpha Rwirangira yakoze ubukwe aho aba mu gihugu cya Canada nyuma y’igihe ari mu rukundo.


Alpha Rwirangira yakoze ubukwe kuruyu wa gatandatu taliki ya 22 kanama abukorana n’umukobwa bari bamaze igihe bakundana witwa Umuziranenge Liliane nawe uba mu gihugu cya Canada.


Ubukwe bwa Alpha Rwirangira na Umuziranenge bwabereye muri Canada mu mugi wa Montreal bwagaragayemo abantu bagiye batandukanye gusa baza no gususurutswa na Kaneza Isheja watojwe na Intore Masamba kuririmba.


Alpha Rwirangira ntiyakunze kugaragaza amafoto y’umukunzi we kuva batangira urukundo kuko no kuva yava mu gihugu cya America mu mwaka wa 2019 akajya gutura muri Canada abantu bumvaga ko afite umukunzi gusa ntawuzi uwariwe keretse inshuti zabo zahafi gusa muri 2017 nkuko tubikesha inyarwanda yatangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma yaho yari yaratandukanye na miss Uwingabire Esther bari baranabyaranyeho.


Alpha Rwirangira ni umwana w’imfura mu muryango w’abana 5 bakaba bavuka Ku mubyeyi wabo witwa Joseph Bizimana na mama wabo witwa Zouleitte Ibrahim w’umutanzaniyakazi.


Uyu muhanzi watwaye tusker project fame yo mu mwaka wa 2009 yagiye amenyekana mu ndirimbo zitandukanye nka Birakaze yakoranye na Kidum, Merci, Songa Mbele, Katarina n’izindi gusa sibyo gusa mu muziki yakoze kuko yanasoje kwiga mw’ishuri rya Music and business muri kaminuza ya campbellsville muri Amerika.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here