Destiny’s Child

Ni muri uyu mwaka wa 2001 indirimbo y’iri tsinda “Independent Women Part 1” yamaze igihe kinini ikunzwe ndetse ikaza no ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zikunzwe 100 kuri Billboard. Iri tsinda ryari rigizwe na Beyoncé, Kelly Rowland ndetse na Michelle Williams  mu kwezi kwa Gicurasi bongeye gusohora album yabo ya gatatu yitwa Survivor. Zimwe mu ndirimbo zakunzwe kuri ino album ni “Bootylicious”,”Emotion” n’izindi nyinshi. Iyi ni album yagurishijwe amakopi arenga miliyoni 4 nyuma y’amezi 8 gusa isohotse.  Iyi yaje ku mwanya wa 7 muri album zagurishijwe cyane mu mwaka 2001.

Mbere y’uko aba bahanzi batandukana buri umwe  agakomeza ku giti cye, basohoye indi yitwa “8 Days of Christmas “ ku itariki 30 Ukwakira. Gusa iyi ntabwo yakunzwe nka Survivor.

Janet Jackson

Uyu muhanzikazi nawe wari ukunzwe cyane muri ibi bihe, byabaye akarusho ubwo yasohoraga album ye ya karindwi, All For You, ku itariki 16 Mata 2001. Iyi album nyuma y’igihe gito isohotse yahise ijya ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe ndetse binarangira igiye ku mwanya wa mbere. Iyi iri no mu zakunzwe cyane ku maradiyo atandukanye. Umwaka wa 2001 warangiye iri ku mwanya wa 12 mu zagurishijwe cyane ku isi.

Missy Elliott

Uyu muhanzikazi w’impano idasanzwe yibukwa cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2001, ubwo yasohoraga album ye ya gatatu yitwa Miss E… So Addictive . Yakiriwe neza ndetse ihita ijya ku rutonde rwa album 200 zikunzwe kuri Billboard. Aha mu gihe gito yahise ijya ku mwanya wa kabiri. Indirimbo zigaruriye imitima ya benshi kuri ino album hari nk’iyitwa “Get Ur Freak On” na “One Minute Man.” Uyu Elliot umwaka wa 2001 waramuhiriye kuko indirimbo nyinshi yakoze  zaramuhiriye cyane.

Alicia Keys

Uyu nawe ukuza kwe kwatunguye benshi nk’umuhanzi wari ukizamuka agahita aba icyamamare mu gihe gito. Mu kwezi kwa Kamena nibwo yasohoye album ye yitwa “Songs in A Minor” . Kubera indirimbo zari ziyiriho ziganje mu njyana ya jazz, hip-hop, blues, gospel n’izindi, byatumye ikundwa n’abakunzi ba muzika benshi bityo muri uku kwezi ihita iza ku mwanya wa mbere. Indirimbo yamamaye cyane yitwa “Fallin” yamaze ibyumweru bitandatu bidakurikiranye iyoboye mu ndirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard. Mu ijoro batangagamo ibihembo bya Grammy Awards 2002, Alicia Keys yatsindiye bitanu.  

 

Aaliyah

Uyu ni umwe mu bahanzi bakiri bato bakunzwe muri biriya bihe kubera uburyo yagaragaza ukuzamuka kwihuse mu mpano ye yo kuririmba no kwandika indirimbo. Gusa ku bw’ibyago, ku itariki 25 Kanama 2001 indege yari arimo na bagenzi be yakoze impanuka barapfa. Yari afite imyaka 22. Bari bagiye gufata amashusho ya nyuma y’indirimbo “Rock the Boat”. Indirimbo yamenyekamo cyane hari nk’iyitwa “Try Again”. Uyu yanagiye avugwaho gukundana n’umuhanzi R Kelly.

Mary J. Blige

Kuva yatangira umuziki kugeza ubwo yasohoraga album ye ya gatanu, No More Drama, muri Kanama, indirimbo yitwa “Family Affair” yakunzwe na benshi ku rwego ruhebuje. Yakozwe na Dr Dre mu  kwezi kwa Kamena. Yakiriwe neza ku isoko rya muzika ndetse iza no mu ndirimbo z’umwaka zakunzwe cyane. Mu kwezi kwa 11 , yagiye mu rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe ihamara ibyumweru bitandatu bikurikiranye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here