Umuraperi ukunzwe na benshi muri Uganda, Wabuyu Gereson uzwi mu buhanzi  nka Gravity Omutujju atangiye neza umwaka wa 2021, aho ubu yibitseho inzu y’umuturirwa ihenze cyane.

Gravity Omutujju

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Muntu wawansi’, kuri iki cyumweru tariki 7 Gashyantare abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,  yerekanye amafoto y’inzu ye iri hafi kuzura. Iherereye ahitwa Buziga, Kampala. Iyi ni inzu ya kabiri yujuje nyuma y’indi atuyemo ahitwa Munyonyo.

Uyu muhanzi yanakoze igisa no kwishongora ku bahanzi bagenzi be, abasaba gukoresha amafaranga yabo neza aho kuyapfusha ubusa.

“ Mukwiye gushora, ni byiza, ntimugapfushe ubusa amafaranga yanyu, dore inzu yanjye ya kabiri iri muri Buziga 🏠 i 👌,” Gravity niko yanditse.

Mu mafoto:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here