Producer w’umuziki wo muri Tanzaniya, Master J yavuze ko ahora atungurwa n’abantu bafata Diamond Platnumz uko bishakiye batarebye uruhare runini yagize mu iterambere  rya  muzika wa Bongofleva.

Ibi yabivuze mu kiganiro na Citizen Digital ubwo bifuzaga kumva igitekerezo cye kuri Diamond no kubahanzi ba  Bongofleva.

Avagako iyo uvuze umuziki wa Tanzaniya ushatse wahita uvuga Diamond , kuku umuziki wa Afrika y’iburasirazuba umaze kugera kure kandi Diamond abigizemo uruhare rukomeye.

Ati:” Ntanganzwa n’abantu mbona bafata Diamond uko bishakiye,  iyo ndebye intambara yarwanye kugirango umuziki wa bongofleva ube ugeze aho uri ubu, ni umwe mu bahanzi wagerageje gukora umuziki akabasha kugera kurwego rw’ibindi bihugu byatangiye umuziki wabyo mbere nka Nigeria.

“ Mbere abahanzi bo muri za Nigeriya bahuriraga n’abahanzi bo muri ibi bihugu byacu mu marushanwa bakayegukana twe tugasigara turi nk’abafana babo , ariko ubu umuzki wo mu bihugu byacu aho ugeze ni heza ubu amarushanwa akomeye dusigaye tuyatwara nka Afrimma n’andi.

Master J  ni umwe mubagize uruhare runini mu gufasha abahanzi mu iterambere ryabo, we avugako kuba umuziki wa Tanzaniya ugeze aho uri none ko aruko basubije amaso inyuma bakemera kwiga , uko bakora video nziza, muri rusange uko umuziki ugezweho utunganywa none ubu bakaba bamaze kugera ku ntera nziza.

  ��R�:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here