Gisubizo Ministries
Itsinda rikora muzika Kinyamwuga
INKURU NGUFI yanditswe na Nelson Mucyo
Mu Rwanda habarirwa amasibo menshi y’ abaririmbyi Mass Choir , Gisubizo Ministries ni rimwe muyamaze kumenyekana no kuba ubukombe kugera ku isi yose .
Benshi bayimenyeye mu ndirimbo nziza zakunzwe z’ ibihe byose abandi bayimenyera ku bikorwa birimo Woship Legacy
Amakuru yaherutse
Gisubizo yatengushwe n’ icyorezo Covid 19
Itangazo


Nubwo bimwe mu bikorwa byiyi Ministeri byakomwe mu nkokora n’ ibikorwa byo kurwanya ikwirakwiza rya Covid 19 , amwe mu mabwiriza y’ Umujyi wa Kigali yahagaritse imishinga y’ ibitaramo bikomeye mu Rwanda ndetse nicya Worship Legacy 3 ibi ntibyahagaritse ibikorwa bya Gisubizo kuko bahise bajya mu gutunganya imwe mu mishinga y’ indirimbo zabo ndetse zimwe zijya ahagaragara .
Indirimbo zagiye hanze
Iyi bayise : Ntidufite Gutinya indirimbo bakoranye n’ umuramyi Gentil Misigaro ubarizwa muri Canada
Undi mushinga w’ indirimbo yarangiye niyo bise yo muri Worship Legacy II : Twaracunguwe


Ubunararibonye
Gisubizo n’ Itsinda rikora neza Live ndetse rifite imirishyo , nimivugirize igezweho kandi bakora kinyamwuga mu njyana zitandukanye .
Muri Worship Legacy , Gisubizo ikunze guhuza Abaramyi, n’ abararirimbyi bakomeye ndetse n’ amatsinda akomeye mu Rwanda .
Ibikorwa byo gusubukura ibitaramo bya worship Legacy ari icyagombaga kuba kuya 24/5/2020 bizasubukurwa nyuma y’ ibihe byahariwe kwirinda no kirwanya icyoroze cya Covid 19


Gisubizo ifite amashami 24
Gisubizo niryo tsinda rukumbi mu Rwanda rifite amashami ahantu henshi kwisi ayo matsinda yose hamwe ni 24 kandi yatangiriye mu Rwanda .
IBIhigu wasangamo amashami ya gisubizo ministries
Rwanda
Brundi
Congo
Uganda
Kenya
Europa
America
Canada
Australia
Ndetse mu buryo budasubirwaho akaba ari naryo tsinda rifite indirimbo nyinshi zakunzwe gukoresha mu mwanya wo guhimbaza no kuramya hirya no hino mu matorero mu Rwanda.
Ushatse kumenya indirimbo nyinshi za gisubizo sura umuyoboro wa Youtube : GisubizoMtunez
Amafoto
Ushaka kumenya amakuru menshi , rahura ahobite app kuri play store amakuru yacu akugereho abereye ijisho kandi yihuta
_______
Nelson Mucyo