Bryan Lead Dudu

Amateka ye ndetse nuko yazamutse mu murimo wo kuririmba , gucuranga, aho yavukiye … mu kiganiro yatanze muri Rwanda Gospel promo

Incamake ku mateka ya Bryan Lead



Yavutse ku itariki ya 20 .08. 1998 avukira ahitwa Naivasha mu nkengero gato z’ umugi wa Nairobi . Bryan Lead ni umuramyi akaba ni umuhanga ku kuyobora amatsinda yo kuramya no guhimbaza . Akiri muto yakundaga kuririmba cyane nyuma yaho yaje gutangira umurimo w’ Imana muri sunday school akora umurimo w’Imana ndetse nayo igenda imukuza agenda azamuka buhorobuhoro ku rwego ajya kurundi , ajya mu ma korari makuru ndetse na worship team kugeza uyu munsi.

Bryan ni umuyobozi mubya muzika (Music Director) ndetse akaba yaratangije icyitwa“SPIRIT OF WORSHIP” igikorwa cy’ imigoroba yo kuramya no guhimbaza Imana . SPIRIT OF WORSHIP” iberamo ibikorwa bitandukanye birimo
1. Ivugabutumwa ryo mumuhanda (Street Evangelism)
2. Gufasha ababaye nabatishoboye n’abarwayi tugamije kubabwira kirisitu yesu.(Mercy ministry or Charity )
3. Dutegura amahugurwa y’abaramyi (Worship Seminars)
4. Tukanakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Iki gikorwa gitegurwa buri mwaka , kimaze kuba inshuro 2 kuko cyatangiye muri 2018 hamaze gukizwa abantu 180 bakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubuzima bwabo.




Bryan Lead asengera muri Zion Temple Kimirinko Parish akaba agira intumbero zo kuba uwo Kirisito yamuremeye kandi akabera umugisha umuryango we , u Rwanda, Afurika, n’isi yose.

____________

Yanditswe na Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here