Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Asa Jean ubarizwa mu mujyi wa Kigali, kuri iki cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021 yavuze ko indirimbo “Yahweh” aherutse gusohora, yayihawe n’umugore wari warabuze urubyaro mu gihe cy’imyaka itandatu.

Ubwo yumvaga ubuhamya bw’umuryango wari warabuze urubyaro nyuma bakabona umwana, Asa  byamukoze ku mutima ashimira Imana. Akimara kubona umwana, uyu mubyeyi w’umugore yahise yandika indirimbo ayita “Yahweh” nyuma ayiha uno muhanzi ngo azayisohore.

Umuhanzi Asa Jean

“Hari umukobwa twamenyanye bigera aho aba nka mushiki wanjye. Yaje kubaka urugo amara imyaka 6 atabyara. We n’umugabo we bivurije ahantu henshi harimo na Afurika y’Epfo ariko biranga,” Asa yakomeje avuga na none ” Mu kwivuza batakaje amafaranga arenga miliyoni icyenda ariko biranga. Mu buryo bw’igitangaza batabigizemo uruhare , Imana yabahaye umwana”

Uyu muramyi yanavuze ko muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya covid-19, iyi ndirimbo izahumuriza benshi. Kuko Imana izakora ibitangaza mu gihe benshi badakeka.

“Nibyo abantu bafite ubwoba,ubukungu bw’abantu bwasubiye inyuma ariko Imana izakuraho iki cyorezo mu gihe benshi batazi. Twe dukomeze kwizera kuko n’uriya muryango wabonye ukuboko kw’Imana.” Niko Asa yahamije.

Uyu muhanzi watangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2009, yahereye ku ndirimbo “Kubaho kwanjye” yanakunzwe n’abatari bake. Muri gahunda afite uyu mwaka ni ugusohora buri ndirimbo iherekejwe n’amashusho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here