David Tresor Nduwimana


Umunyempano w’ icyumweru

AHOBITE MAGAZINE: Impano tubazaniye muri iyi magazine , turibukiranya amwe mu mateka yaranze Umuririmbyi David Tresor ukomoka mu gihugu cy’ Uburundi kuri ubu , utuye muri Australia

SOMA INKURU IRAMBUYE :
Umuririmbyi David Nduwimana akaba n’ umuntu wagize intumbero y’ umuryango uhuza ibihugu bitandukanye mu by’ impano nyafurika Afrofest aracyari mu byamamare 5 byubatse amateka adashobora gusibangana mu Rwanda no mu Burundi….

Izina yamenyekanyeho cyane muri gospel – rwanda- burundi

Agatazirano ni David Shemeza , David Tresor , Nduwimana wari umwe mu bagize Shemeza itsinda ryatangijwe na Apotre Appolinaire Habonimana



David Tresor ( Nduwimana) a.k.a David Shemeza , Umuramyi , Umwanditsi ,Umuririmbyi , umucuranzi ,umutoza w’amajwi , umutoza w’ amasibo mato ama band , nama sibo manini ( Mass choir) wamenyekanye cyane mu Burundi no mu Rwanda .

I Burundi Afatwa gute ?

David afatwa nk’umuririmbyi ukomeye wa Gospel ,yamenyekanye nk’ uwakuriye ku birenge bya Appolinaire , kimwe n’ abandi benshi ariko umwihariko akaba yari umwe mu baciye bugufi biga byinshi ndetse batindana nawe .


Ubusanzwe David aza no ku rutonde rw’ abaririmbyi b’ abarundi batakwibagiranwa mu Rwanda yewe no Burundi kubera akazi bakoreye abakunzi ba Gospel .

Izina David ni kizwi na bose mu Bujumbura ndetse no mu cyaro haba na mbere yuko yerekeza mu kuba muri Australia ahagana mu 2013 ndetse na magingo aya.

Aza ku rutonde rw’ abahanzi bakuru bamenyekanye kandi batakwibagiranwa. Kuri urwo rutonde hari abahanzi batuye mu Burundi ndetse n’abatuye hanze ku migabane yose aha twavuga nka : Apotre Appolinaire Habonimana ( Burundi) , Willy Uwizeye (USA) Dudu Niyukuri(Burundi) David Tresor Nduwimana ( Australia) Fortrand BIGIRIMANA ( Europe) Fabrice Nzeyimana ( Rwanda)

Mu Rwanda :




Kimwe nabo bahanzi bavuzwe haruguru bafatanyije n’ abahanzi nyarwanda uyu muhanzi David Tresor Nduwimana yakoze umurimo utoroshe imyaka ishize , aho yahoraga yambuka Ubudundi aza mu Rwanda gutanga umusanzu we mu bitaramo hirya ndetse anitabira ubutumire mu matorero menshi ya Gikristo mu Rwanda aho yagiye amutumira kenshi hakaba nigihe aje mu itsinda rya Appolinaire .

….. yibukirwa kuki?



David afatwa nk’ umuhanzi wagiye arambika agapira hasi cyane ntiyagaragaza amashagaga ya gisore . Umuririmbyi wicisha bugufi nkuko tubikesha urukuta rwa Facebook rwo mu Burundi Ishimwe Magazine

Uzi gukubita Live cyane kandi akaryosha gahunda zo kuramya no guhimbaza .

Yakundaga kwigisha abaririmbyi bakibyiruka uburyo bwo kuba waba umuyobozi mwiza wo kuramya no guhimbaza .

Imyaka 7 irashize ataboneka kuri stage mu Rwanda no mu Burundi

Akumbuye stage yo mu Burundi no mu Rwanda




Yarahugiye mu biki iyi myaka yose ?
Iki si igisubizo cyoroshye wahita usubiza mu cyimbo cye gusa hari ibikorwa yakoze kandi bifitiye abakunzi ba Gospel mu Burundi no mu Rwanda akamaro

3.ALBUM NSHYA Y’ UMWAKA 2020

Amakuru avuga ko mubyo azagarukana uyu mwaka harimo na album Nshya yageneye abakunzi ba Gospel ndetse imirimo itunganya album ye nshya ikaba iri gusozwa muri Australia


2.Album Nshya ya Pasika ( mu cyongereza ) ndetse n’ Igitaramo cya Pasika 2020

Iyi ni Album yafatanyije n’itsinda , imirimo yo kuyishyira hanze yagombaga gukorwa kuri Pasika y’ uyu mwaka ariko bitewe nuko ibikorwa bihuza abantu kw’ isi yose byahagaze kubera Covid 19 iki gikorwa cyarasubitswe

1. Afrofest

Uyu ni umuryango uhuza urubyiruko rw’abanyafruka baba muri Australia ku bufatanye na Australia Bible society aho bavuga ubutumwa mu mico itandukanye . Ni ikibuga bahuriramo bagasangira ubunararibonye mu kuririmba , kubyina , bakanahugurana mu mabara n’ imyambaro nyafruka .


Uyu muryango niyerekwa rya David kandi umaze gukorera ama Edition ahantu henshi ndetse ibikorwa bya Afrofest bikitabirwa n’ abanya australia benshi .


David yagiye kuba muri Australia ahagana mu 2013 , ariko ataragenda yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nubu zigikundwa , hari nizo yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Apotre Appo. HABONIMANA , DUDU , N’ abandi ndetse n’ amatsinda akomeye mu Burundi arimo n’ itsinda yabarizwagamo rikomeye rizwi Shemeza Music . Muri Australia naho yakoranye indirimbo n’abantu benshi harimo n’amatsinda tuzi arimo hillsongs .

Mu gushaka kumenya gahunda afite muri uyu mwuka 2020 turi kubategurira ikiganiro kizaba kirimo ibikorwa ateganya gukora muri uyu mwaka cyane cyane no kumenya amakuru ku ndirimbo ze nshya ndetse naho imyiteguro yazo igeze

___________

Yanditswe na Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here