B-threy Umuhanzi uririmba injyana ya Hip hop yanenze abahanzi bamaze kugafata ko bari kuririmba ibintu bitari kubaka abanyarwanda.


Muheto bonheur wamenyekanye cyane kw’izina rya B-threy a.k.a Landrod yatangaje byinshi Ku muziki w’u Rwanda cyane cyane mu njyana ya kinyatrap na hip hop muri rusange gusa igitangaje yavuze ni kubahanzi bamaze kugera kure mu muziki wu Rwanda indirimbo bari gusohora muriyi minsi ko ntabutumwa burimo ahubwo barushwa n’abana bakizamuka.


B-threy avuga ko umuziki ugira indangagaciro zawo kandi umuntu agomba gukora indirimbo zirimo ubutumwa apana ibintu byo kuririmba ubusambanyi no kuvuga kubidafite icyo byigisha, b-threy yagize ati: njye ndanenga bariya banigga bagafashe ntakintu bari gukora kabisa, kuririmba ibintu by’ubusambanyi no gukangurira abantu ibintu bijyanye no gusambana ibyo nta butumwa byigisha abanyarwanda bahinduke kabisa.


Uyu muhanzi yakomeje avuga ko afitiye urukundo abahanzi bakizamuka kuko nibo bari gukora ibintu bizima ninabyo abantu bagakwiye gushyigikira ati nk’aba abahanzi bato barimo Kevin Kade afite indirimbo shyashya nziza cyane yitwa K.A.O ni indirimbo nziza abantu bakazamuye, Nel Ngabo afite indirimbo nziza Zoli izo ni indirimbo z’abahanzi bakizamuka kandi ziri kurundi rwego nka Juno Kizigenza nawe ni umuhanzi mwiza Bose ndabakunda cyane bashyiremo agatege.


B-threy akomeje kwigaragaza mu muziki we nyuma yo kuva muri label yazamukiyemo yitwa green ferry music ajya muyindi yitwa ratio music aho abana mo nundi muraperi witwa Trizzy 96 anakunda cyane ndetse harimo na climax visual ikora amashusho, ubu akaba yarasohoye indirimbo shyashya icyarimwe zirimo Landlord, Oya,nicyo gituma,igihe iri gukundwa n’abantu benshi hano mu Rwanda.


Umuziki nyarwanda muriyi minsi urimo indirimbo ziri gukundwa cyane gusa abantu bakibaza kubyo zigisha cyangwa ubutumwa zitanga mu bantu, murizo ndirimbo zibazwaho harimo indirimbo yitwa Ntiza ya Mr Kagame ari kumwe na Bruce melody, harimo igare ya mico the best , ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce melody, micro ya Davis d na SAA moya ya Bruce melody n’izindi abantu bibazaho cyane arinabyo b-threy yanenze ko bitubaka umuziki nyarwanda.


Written by GEntil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here