Nyuma y’igihe abafana ba comedy nyarwanda bibaza ku itsinda “bigombaguhinduka” niba ritaba riri mumarembera, aba basore bavugako uretse Covid yabakomye mu nkokora ko ahubwo aricyo gihe cyo gukora ngo bashimishe abafana.

Bigombaguhinduka ni itsinda rigizwe n’abasore babiri Japhet na Etienne rimenyerewe cyane hano imbere mu gihugu mu mikino yo gusetse ariko cyane bakunzwe kuri iri rizina rya bigombaguhinduka.

Iri tsinda uyu mwaka nta gitaramo ryigeze ritegura cyane bijyanye n’icyorezo cya Covid 19, gusa bakomeje gukora videwo ntoya zigaca ku mbuga nkoranyambaga nkuko bisanzwe.

Urwenya rwabo rukundwa na benshi

Benshi bakomeje kwibaza niba iri tsinda ritaba rigana ku ndunduro bitewe akenshi nuko bari bemenyereko buri mwaka babaga bafite igitaramo akenshi cyanitabirwaga ku rwego rwo hejuru kikaba nta cyabaye, kuba bataritabiriye ibitaramo bya comedy byateguwe hano imbere mu gihugu kandi bakabona videwo zabo zijya hanze atari nyinshi nka mbere.

Gusa iri tsinda riherutse kuvugako n’ubwo uyu mwaka bakomwe mu nkokora na Covid 19 yatumye badakora igitaramo rusange ko akazi kabo gakomeje , mu buryo bakoragamo na mbere bwa videwe ntoya abakunzi babo basanga ku mbuga nkoranyambaga basazwe babasangaho, ibi babitangaje mu kiganiro na radio Rwanda ubwo bari batumiwe mu kiganiro.  

Bigombaguhinduka ni tsinda ryazanye ubudasa muri comedy nyarwanda n’umwihariko wabo ari nawo watumye bahita bigarurira imitima y’abafana, baherutse kandi gutangiza uburyo bushya bwa comedy bise showbiz live aho baba bigana abahanzi batumiwe muri situdio nabyo kakaba ari akandi gashya bazanye katumye bakomeza gukundwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here