Nyuma y’amezi make atagaragara mu bikorwa bya muzika, umuririmbyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Bill Clinton Kalonji yahamije ko agiye kugarukana imbaraga zidasanzwe mu ruhando rwa muzika. Muri uyu mwaka wa 2021  afite gahunda yo gusohora album yitwa “Best of Bill Clinton”. Ahamya ko izaba iri ku rwego mpuzamahanga.

“Mwitegure cyane, uyu mwaka muzishima kandi mugiye kumbona nkorana n’abandi bahanzi b’ibyamamare bazabashimisha. Mugiye kubona album yanjye nshya yitwa Best of Bill Clinton. Mukomeze munkurikire ku mbuga nkoresha kugira ngo mutazacikwa. Niko Kalonji yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Uyu muririmbyi w’imyaka 41 yagiye akundwa mu ndirimbo zitandukanye nka “Boss Ibra”na “Maweja”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here