Hashize amasaha make urubuga musique.rfi.fr rushyize ahagaragara abantu 10 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma cya Prix Découvertes RFI 2019
Komite ya Prix Découvertes RFI imaze gukora amajonjora ya nyuma yahise itangaza abantu 10 bakomeje mu cyiciro cya nyuma (Final) hazamo n’ umunyarwanda Social Mula
Abakomeje bashobora gutorwa guhera none kugeza ku itariki ya 16 ukwakira gutora bikorerwa kuri www.prixdecouvertes.com.
Dore urutonde rwashyizwe ahagaragara
Anycris (Côte d’Ivoire)
Bebe Baya (Guinée)
Celine Banza (RDC)
Cysoul (Cameroun)
Lydol (Cameroun)
Nasty Nesta (Bénin)
NG Bling (Gabon)
Social Mula (Rwanda)
Yann’Sine (Maroc)
Zonatan (Île Maurice)
Kuva mu 1981, le Prix Découvertes RFI
Yaharaniye ndetse ishyira imbere abanyempano bashya muri muzika nyafurika .
Mu bihembo byagiye bishyirwa imbere harimo no gushyira ku ruhando mpuzamahanga abanyempano bashya no kubegereza abafana benshi cyane bari ku rwego mpuzamahanga .
Tiken Jah Fakoly wo muri (Côte d’Ivoire), Amadou et Mariam (Mali), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi(Sénégal), Soul Bang’s (Guinée), M’Bouillé Koité(Mali) … ndetse n’umuririmbyi w’umunyarwanda Yvan Buravan wegukanye igihembo cya 2018 mu marushanwa ya Prix Découvertes RFI.
Prix Découvertes RFI igizwe n’abakemura mpaka babahanga bibyamamare muri muzika mu njyana nyafurika ndetse no ku ruhando mpuzamahanga nka Fally Ipupa , Jacob Desvarieux, Youssou N’Dour, Angélique Kidjo, Richard Bona, Kery James Asalfo
Uwatsinze ahembwa ibihumbi icumi byamayero (10 000 euros) ndetse no kuzenguruka umugabane w’Afurika akora ibitaramo ndetse n’ Igitaramo gisoza kikabera i Paris mu Bufaransa
________________
Yanditswe na Nelson Mucyo