Nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi basoje umwaka bahagaze ku manga, Social Mula yibasiye igitangazamakuru cyamwanditseho agishinja amashyari, kwaba ari ukuri kuryana?  

Ku cyumweru tariki ya 20 Ukuboza nibwo igitangazamakuru cyandika amakuru y’imyidagaduro inyarwanda cyasohoye inkuru igaruka ku bahanzi batakoze neza uyu mwaka, iyo nkuu yari ifite umutwe ugira uti”: Jay Polly na Social Mula mu bahanzi basoje 2020 bahagaze ku manga”

Muri Iyi nkuru iki gitangazamakuru cyagarutse ku bahanzi 3 kivugako batakoze neza muri iki gihe tuvuyemo bityo ko umwaka utaha badakoze cyane bakwisanga habi mu muziki.

 Kiti “: Abo tugiye kugarukaho cyane muri iyi nkuru ni abahanzi 3 barimo umwe wo mu njyana ya Hiphop, undi wo mu njyana ya RnB ndetse n’undi w’impano itangaje, basoje umwaka wa 2020 bahagaze ku manga. Umuraperi Jay Polly, Sintex, Social Mula ni abahanzi bakwiriye gukora iyo bwabaga mu 2021 kugira ngo bazahure umuziki wabo kuko mu 2020 batatanze ibyo bari bitezweho mu mboni z’umunyamakuru wanditse iyi nkuru”.

Iyi nkuru igisohoka umuhanzi Social Mula ku rukuta rwe rwa Instagram yahise agaragaza ko iki gitangazamakuru kitari gikwiye kwandika iyi nkuru ndetse yerura avugako ari amashyari no kutamwifuriza ibyiza.

Yagize ati”: Ntabwo waba uri mu manga ngo wifurize  abandi ineza , nta giti [Ruswa] nteze guha abanyamakuru banyu, ese muracyagira inkuru cyangwa mwibereye mu matiku?”.

Ntabwo yavuzweho rumwe uhereye kuri Mula Wanditswe mu nkuru

Ni inkuru yagarutsweho cyane n’abafana batandukanye bagaragajeko batishimiye iyi nkuru igaruka kuri uyu Muhanzi.

Covid 19 yakomye abahanzi benshi mu nkokora bituma benshi batabasha gukora cyane ngo banategure ibitaramo nk’uko byari bisanzwe bikorwa, biri no mubyatumye bamwe mu bahanzi bagaragara nk’abasubiye inyuma gusa k’umuhanzi w’umuhanga kandi wifuza iterambere ry’umuziki we igihe cyose aba agomba gukora kugirngo abafana be batamwibagirwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here