Itahiwacu Melodie benshi bazi nka Bruce Melodie ni umuhanzi w’Umunyarwanda uri mu bagezweho muri iki gihe mu ndirimbo zitandukanye akora. Ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore,8 Werurwe 2021,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yagaragaje ko yifatanyije n’abagore mu byishimo bafite.

“Umunsi mwiza w’abari n’abategarugori” Niko Melodie yanditse. Yongeyeho ati : “Ndakubaha Madam uze…”

Uyu muririmbyi wakunzwe mu ndirimbo “Saa moya” yasohoye ku wa 23 Nyakanga 2020, yavuze ibi kuri instagram ye anagaragaza ibyishishimo atewe no kuba ino ndirimbo imaze kuzuza abantu barenga miliyoni eshatu bayirebye kuri youtube.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here