Umuhanzi Bushali umaze kwandika izina mu Rwanda mu njyana ya Kinya-Trap agiye guhurira mu gitaramo n’ Umunya-Ghana Joseph Bulley [Magnom] wakunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘My Baby’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 10, akaba yatangaje ko yishimiye kwongera gutaramira mu Rwanda aho yatumiwe kuririmba mu gitaramo giherekeza ‘Izihirwe na Muzika’ yateguwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.

Indirimbo My baby ya Magnom

Uyu muhanzi Magnom akaba azaririmbira i Kigali ku wa 20 Ukuboza 2019 mu gitaramo kizabera muri Parking ya Petit Stade guhera i saa munani z’amanywa. Kwinjira ni ubuntu gusa mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000 Frw. Uyu muhanzi azasangira urubyiniro n’umuhanzi Hagenimana Jean Paul [Bushali] ukunzwe n’urubyiruko muri iyi minsi.

”Niyibizi” ya Bushali

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here