Ku nshuro ya mbere muri iwacu muzika festival hazatarama umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana patient bizimana.


Buri wa gatandatu hari kuba igitaramo cya live cya Iwacu muzika festival kurubu bikaba byaraye byemejwe ko Kuwa gatandatu taliki ya 25 zukwa karindwi hazatarama umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana akaba azaririrmbana na band ye kuva kw’isaha ya tatu z’umugoroba kugeza saa yine aririmba umuziki uri live.


Patient Bizimana ni ubwambere agiye kuririmba muri iki gitaramo ngaruka mwaka, akaba abinyujije Ku mbuga ze nkoranyambaga yagaragaje amarangamutima ye avuga ko yishimiye kuzataramira abanyarwanda na band ye kandi biteguye kuzatanga byose kugira ubwiza bw’Imana buze mu Rwanda n’abanyarwanda.


Igitaramo cya Iwacu muzika festival gitegurwa na East African promoters kubufatanye n’abafatanya bikorwa batandukanye gusa kurubu si umuziki gusa kuko hasigaye hazamo n’izindi mpano zitandukanye kuko nko kuruyu wa gatandatu hazaba harimo umunya rwenya uzwi cyane nka Clapton kibonke hakazaba kandi harimo n’ababyinyi bagiye batandykanye.


Writttrn by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here