Fireman umuraperi wumunya Rwanda yamaze kubona abafatanya bikorwa bagiye kuzajya bamufasha gukora umuziki we basinyana imyaka itatu.


Uwimana Francis wamenyekanye nka Fireman cyangwa Godson mu njyana ya Hip Hop kurubu yabonye rebel igiye kuzajya imufasha gukora umuziki we mu mwaka itatu iri imbere bakaba basinyanye amasezerano niyi company yitwa Tacona media& entertainment.


Fireman nyuma yo gusinya aya masengesho yatangaje ko yabonye abo Bantu bamufasha kuzamura umuziki we ndetse ko nawe izina rye buriya haricyo babonyemo, yagize ati: nyuma yo kumara igihe nkora umuziki nsa n’uwirwariza nasanze gushaka abo dufatanya aricyo kintu cyatuma nzamuka cyane kurushaho kuko haricyo babonye nshoboye kandi nanjye haricyo nkeneye ko bangezaho muriyi myaka itatu iri imbere.


Fireman yakomeje agira ati: twumvikanye ko bazamfasha gukora umuziki wange haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho kandi bakazamfasha no kwamamaza cyangwa se gusakaza ibyo bihangano ndetse bagomba no kuzamfasha mu buzima bwange bwa buri munsi kandi ndakeka ko bizagenda neza cyane.


Tacona media&entertainment bo bavuze ko icyo bagamije cyane ari ukuzamura umuziki wa Fireman ukaba wamubyarira inyungu nawe agakuramo ikintu gifatika kandi nabona ibyo twasezeranye bidakunze gusesa amasezerano biremewe banavue kandi ko ibya tuff gang babiganiriyeho kandi ntacyo bizahingabanya byose barabizi.


Tacona media bafite studio shyashya ikorera I nyamirambo yitwa Tacona record itaramara igihe kinini gusa kuba batangiye gusinyisha bamwe mu bahanzi bakomeye bivuze ko bafite icyo bagamije cyane cyane mu kuzamura iyo studio inaheruka gukora indirimbo yahuriyemo uyu muraperi Fireman na P Fla yasohotse mu minsi ishize.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here