Saranda, umusizikazi wihebeye ubusizi arasaba inzego zibishinzwe gushyigikira umuhate w’abasizi ngo ubusizi nyarwanda butere imbere.

 Ubusizi ni bumwe buryo bubumbatira amateka kuva na mbere cyane ko amateka y’igihugu yabikwaga mu bisigo.

Muri iki gihe bamwe mu basizi nyarwanda biyemeje kugarura ubusizi bwasaga n’ubwacitse intege.

Mutoni Saranda Oliver w’imyaka 20, amaze iminsi asohora ibihangano byakunzwe cyane n’abafana mu Rwanda ndetse no hanze cyane ko abikora mu ndimi zitandukanye harimo n’icyongereza.

Avugako agiye kubishyiramo ngufu nyinshi ndeste n’umwanya munini kugirango abashe gusohora ibihangano bitandukanye afatanyije n’abandi basizi nyarwanda.

Mu kiganiro twagiranye nawe ,avugako n’ubwo hakiri imbogamizi ariko kuri we ngo gahunda ni ugukora cyane kugirango abafana be babashe kubona ibihagano bye.

Ati: “Mu busizi nyarwanda haracyari imbogamizi ariko nitwe bo guhesha ubusizi agaciro kuko n’ubwo butari bwashyigikirwa cyane dufite ikizere ko tuzabugarurira agaciro kabwo

Mutoni Saranda Oliver umusizikazi w’imyaka 20

Uyu musizi  avugako umuryango nywarwand wa none ukunda ubusizi n’ubwo umuhate wo kubushyigikira ukiri muke.

Ati :”ubusizi abantu barabukunda,ariko twibaza impamvu batabutera inkunga, ujya muri sitidiyo ugasohora igihangano cyagera hanze abantu bakakishimira ,ariko ntibarumva ko ari ikintu cyo gushyirwamo imari nk’ibindi byose, ariko buhoro buhoro twizera ko bizabaho kuko n’ubu aho tugeze tubona biri kugenda neza”.

Aha kandi niho ahera asaba abafana gukomeza kumushyigikira mu bihanagano bye babireba.

Minisitiri w’umuco akaba n’umusizi Edouard Bamporiki aherutse kugaragaza ko ubusizi ari ngombwa bukenewe ubwo yashimaga umusizi Bahati Innoncent amubwirako u Rwanda rukeneye abasizi nkawe, ibi byanatera kwibaza icyo minisiteri y’umuco iteganya gukora mukuzamura ubusizi nyarwanda.[tuzabibagezaho mu nkuru ikurikira].

Ministiri Edouard Bamporiki avugako u Rwanda rukeneye abasizi.

Mutoni Saranda Oliver ni umusizikazi w’imyaka 20, yize amasomo y’ubumenyi, akaba yaratangiye ubusizi mu mwaka wa 2018. Bimwe mu bihangano bye byamenyekanye cyane harimo : Shuga daddi, 100 days, a journey of life n’ibindi agiye gusohora vuba .

Kanda hasi ubashe kuryoherwa na bimwe mu bihangano by’uno muhanzi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here