Indirimbo izakoreshwa mu gikombe cya CHAN ni ndirimbo ki ?, umuhanzi wayo ninde ni muntu ki ? ibi byose nibyo muri iyi nkuru ya none tugiye kugarukaho.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 mu gihugu cya Cameroun mu migi yacyo itandukanye haratangira irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ariko ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).

Buri gikombe nk’iki kigiye gukinwa biramenyerewe ko habaho indirimbo izakoreshwa mu birori bitandukanye byo muri icyo gikombe iririmbwa n’umuhanzi runaka ndetse ikanifashishwa n’ibitangazamakuru bitandukanye mu gihe cy’iryo rushanwa.

CHAN 2021, Cameroun

Kuri uyu mwaka muri iyi CHAN igiye kubera muri Cameroun hazakoreshwa indirimbo yitwa “WE ARE ALL CHAMPIONS” yaririmbwe n’umuhanzi w’icyamamare Jane Mary IHIMS, itunganwa na Arusa Music And Entertainment.

Ni indirimbo irimo umudiho mwiza cyane ko iba igomba gukoreshwa mu kubyina bishima, n’ubwo uyu mwaka bishobora kutazoroha bijyanye n’ingamba zo kwirinda covid 19.

Gusa ntibibujije ko iyi ndirimbo yatangiye gushyushya iki gikombe cyenda gutangira ikoreshwa hirya no hino cyane mu bitangazamakuru bikora siporo.

Abahanzi basaga 50 nibo bari bari mu irushanwa ry’indirimbo ya Chan 2020 dore ko ariho yagombaga gutangira igashyirwa muri 2021 bitewe na Covid 19, gusa biza kurangira umuhanzi ukiri muto wo muri Cameroun ukomoka mu majyepfo y’uburengerazuba, Jane Mary Ihims ariwe wegukanye intsinzi maze indirimbo ye iba ariyo itsinda ari nayo izakoreshwa.

Umva hano hasi indirimbo iri gukoreshwa muri CHAN

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here