Uyu muhanzikazi,w’imyaka 51,yahisemo kutita ku magambo amuvugwaho yo kuba asigaye aca inyuma umukunzi we Alex Rodriguez.

Umuntu utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubu ngubu icyo J.Lo yitayeho ari ugukora imishinga ye ijyanye na film. Ibi bije nyuma y’aho hari hashize igihe uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa film, bivugwa ko yaba afitanye umubano wihariye n’undi mugabo witwa Madison LeCroy.

“J.Lopez aritegura kwerekeza muri Dominican Republic mu bikorwa bya film ye,” niko uyu muntu yavuze.”Umubano we na Alex mu by’ukuri wifashe neza nta kibazo. Ibihuha by’uko amuca inyuma bimugeraho ariko ntabyitaho arakomeza agakora.”

Uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo “In The Morning”, mu gihe azaba agiye gukora imishinga ijyanye na film ntabwo azajyana na Alex Rodriguez kuko nawe hari akandi kazi ahugiyemo muri ino minsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here