Umuririmbyi Céline Dion w’imyaka 52 yahamije umunezero atewe no kuba agiye kwakira impamyabumenyi yo mu rwego rwa dogitora mu muziki. Ishuri rya BerkleeCollegeSchool of Music, risanzwe ritanga izi mpamyabushobozi ku bandi bahanzi b’ibyamamare.

“Nejejwe no kwakira impamyabushobozi y’ishuri rya @BerkleeCollegeSchool of Music,” Niko Céline yanditse kuri tweeter. “ Ntewe ishema no kuba ngiye mu mubare w’abandi bahanzi b’impano idasanzwe bahawe iyi mpamyabushobozi y’ikirenga mu myaka yatambutse.”

Mu bahanzi bamamaye na none bazahabwa ino mpamyabushobozi harimo umucuranzi wa saxophone Donald Harrison, The Neptunes’ Chad Hugo,Pharrell Williams, Chita Rivera n’umucuranzi wa piano André Watts.

Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga izi mpamyabushobozi z’ikirenga muri muzika mu ishuri rya Berklee’s College of Music, bizaba ku itariki 7 Gicurasi 2021.Abandi bahawe impamyabushobozi n’iri shuri mu bihe byashize ni Aretha Franklin, Missy Elliott, Rita Moreno, Justin Timberlake na John Legend.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here