Ibyiza bigera ku bantu bihanganye bihagije, gusa kuri ino nshuro abakunzi ba Christina Aguillera, bashonje bahishiwe.

Ibi byamenyekanye mu mafoto abiri uyu muhanzikazi yashyize ku mbuga nkoranyambaga,agaragaza ko hari indirimbo ari gukora muri studio.

“Ndishimye cyane!! Bakunzi banjye,hari icyo mbahishiye kandi muzabona ku gihe.” Niko yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze.

Christina aheruka gusohora album muri 2018, Liberation. Kuva icyo gihe nta bindi bikorwa bya muzika yongeye kugaragaramo kugeza ubwo ku itariki 6 Werurwe 2020 yasohoraga indi ndirimbo “ Loyal Brave True”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here