Ferré Gola uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Congo Kinshasa no hanze yaho, byari biteganyijwe ko ashimisha abakunzi b’injyana ya Rumba, mu gitaramo cyagombaga kuba ku itariki  13 Gashyantare 2021. Gusa nyuma y’uko abateguye iki gikorwa batubahirije amasezerano, ntabwo igitaramo cyigeze kiba.

Inkuru ishimishije kuri uyu muhanzi ukunda no kwiyita Le Padre cyangwa se Chaire de Poule, ni uko yamaze kumvikana n’abateguye igitaramo kikaba kigiye gusubukurwa mu mpera z’iki cyumweru.

“Ubu namaze kumvikana nabo,ndetse ku itariki 20 Gashyantare igitaramo kibaza”, yanakomeje ashimangira ati: “abari baraguze amatike bazinjira kuko aracyafite agaciro kuri uyu wa gatandatu abandi namwe mushobora kuyagura ku giciro gisanzwe.”

Uyu muririmbyi kuri ubu n’ubundi ubarizwa muri Côte d’Ivoire, iki gitaramo azagikorera ahantu hazwi cyane mu kwakira ibitaramo bikomeye, Salle Louga François.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here