Umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi Danny Vumbi akomeje kugaruka mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga kubera impamvu zitandukanye. Kuri ino nshuro nta kindi kiri kuvugwa uretse ifoto y’umugore we yashyize kuri Instagram maze abamukurikira bagashyiraho ibitekerezo binyuranye.

Kuri uyu wa gatanu 26 Werurwe 2021 mu masaha ya mu gitondo, uyu mugabo wakunzwe mu ndirimbo “Ni danger” yanditse kuri Instagram abaza ati : “Amahirwe +Umunezero=?”

Iki ni ikibazo bamwe mu bamukurikira barenga ibihumbi 135 bashyizeho ibisubizo binyuranye.

Umwe yashubije agira ati : “ Umugore mwiza” undi nawe ati : “Umunezero”. Benshi ibyo bahurijeho ni ibigaragaza uburyo bishimira umuryango w’uyu muririmbyi. Undi mu bamukurikira yongeyeho ko akunda uyu muryango byihariye ndetse anabifuriza ko urukundo rwabo rwakogera hose.

Ibi bibaye mu gihe Danny Vumbi aherutse gusohora  indirimbo yakoreye uyu mugore ndetse no mu mashusho yayigaragayemo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here