Umuhanzikazi w’umunya amerika Uzwi nka demi levato yamaze kwemeza ko agiye kuba umugore nyuma yaho umusore bamaranye iminsi yamusabye ko banana.


Demetria Devonne Lovato azwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Demi Lovato akaba ari umuhanzikazi, umukinnyi wa filime,umwanditsi w’indirimbo ndetse akanazikora nibindi gusa akaba amavuko ye ya nyayo yaravukiye mu gace ka Albuquerque muri new Mexico aho ni mu gihugu cya Mexico gihana imbibi na leta zunze ubumwe za amerika abamo ubu.


Demi Lovato y’imyaka 27 kuko yavutse taliki ya 20 zukwa munani muri 1992 akaba amaze igihe kitari kirekire akunda n’uyu musore bagiye kuzabana witwa Max Enrich wumunya amerika gusa kuruyu wa gatatu nibwo bashyize hanze amafoto bari kuri maribu beach uyu musore amaze kwambika impeta demi nk’ikimenyetso cy’uko bazabana ndetse bombi bahita bajya Ku mbuga zabo nkoranyambaga batangaza ko vuba bagiye kuba umugabo n’umugore.


Demi Lovato mu magambo y’urukundo yashyize kurubuga rwa Instagram rwe rukurikirwa n’abantu million 88 yagize ati: ndagukunda mubyukuri kandi ririya jambo wambwiye ryatumye ngira ibyiyumviro byiza kurushaho icyo navuga nuko uyu munsi ngiye kuba umufasha w’umuntu kandi ni wowe, yakomeje avuga ati Max nagukunze umunsi nkikubona ndabizi ni ibintu ntasobanurira utarabicamo ngo abyumve gusa amahirwe nagize nuko nawe wankunze, yakomeje namagambo menshi ashimagiza umukunzi we ati ndagusezeranya ko nishimiye gusangira umuryango nawe tukubaka urugo rwacu twembi.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here