Nadia Mukami yateye bamwe mu hanzi b’ibyamamare ubwoba bari mu irushanwa rya MTV Africa Music Awards, yahize kubatwarana ibihembo.

Urutonde rw’abazahatanira bihembo bya MTV Africa Music Awards 2021 (MAMA) rwagiye hanze, umuhanzikazi w’indirimbo Nadia Mukami yiteguye guhangana n’ibihangange muri Afurika mu cyiciro cy’umuhanzi ukunzwe cyane n’abafana (Fan-Base Award).

Nadia waririmbye indirimbo yakunzwe cyane Wangu ahanganye na Diamond Platnumz wa WCB, Wizkid, Casper Nyovest, Naira Mailey, Shatta Wale, A Reege na Fally Ipupa muri iki cyiciri kimwe.

Miss Mukami yishimye cyane, ubwo yasangizaga abafana be ibyishimo barenga miliyoni 1.2, avuga ko ari icyubahiro gutorwa mu cyiciro nk’iki.

Yagize ati :“ Inzozi zanjye zikomeye ni ukuba umusitari nyafurika !! Ndi gukora cyane kugirango ngere ku nzozi zanjye, Urebye ibintu, nkora ndatera intambwe buri munsi ! Imiryango irakinguka !”

Yanashimiye cyane kandi itsinda ry’abafana be biyise Nadia FC abashimira ko bakomeje kumenyekanisha izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Mwarakoze cyane kunshyigikira, mwarakoze kugura umuziki wanjye, none rero ndabasaba ngo twerekeze amaso kuri mtvbaseafricamaze mukomeze muntore”.

Abandi Banyakenya Batoranijwe muri 2021 muri ibi bihembo bya MAMA ni Khaligraph Jones mu cyiciro cyiza cya Hip Hop, na  Sauti Sol.

Zuchu wa WCB yatowe mu cyiciro cy’abakizamuka , Harmonize mu Cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo , naho Chibu Dangote mu bahanzi b’umwaka.

Irushanwa rya MTV Africa Music Awards (MAMA), ryerekana rikanateza imbere umuco nyafurika, umuziki, no guhanga udushya, uyu mwaka rikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku  bufatanye na Uganda, The Pearl of Africa ku ya 20 Gashyantare 2021.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here