Kuri uyu munsi wa Simba Day,iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti na Vitalo FC yo mu Burundi,wabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium,iyitsinda ibitego 6-0.

Diamond Platnumz asanzwe ari umufana w’imena wa Simba SC ndetse ubwe yiyita Simba.Aheruka guhimbira indirimbo ikipe ya Simba SC ikomeje gutegeka umupira wa Tanzania cyane ko imaze imyaka 2 itwara igikombe.

Diamond Platnumz yinjiye muri stade muri kajugujugu yazanyemo n’umufana ukomeye wa Simba witwa Hadji Manara ukundwa cyane n’abanya Tanzania kubera ibikabyo agira byo kuryoshya umupira.

Simba SC ikomeje gutegura imikino ya CAF Champions League kuko yaguze kizigenza Bernard Morrison wakinaga mu ikipe ya Yanga Africans.

Umuyobozi wa Simba SC akaba n’umuterankunga wayo mukuru Mohamed Dewji yabwiye abafana ku munsi w’ejo ko bashaka kwitwara neza muri Afurika kurenza muri Tanzania.

Ati Ntabwo nyuzwe no kwitwara neza mu gihugu gusa.Inzozi zanjye n’ukwitwara neza ku mugabane wa Afurika.Intego yacu nyamukuru n’uguhatana muri CAF Champions League tukagera mu matsinda.”

Yanasezeranyije ko mu minsi mike baratangiza ishuri ryigisha umupira bakazenguruka Tanzania bashaka abana bafite impano yo gukina ruhago.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here