Umuryango wa Djuna wuzuye impano. Uyu mubyeyi, Djuna Djanana, ni umwe mu byamamare bizwi cyane ku mugabane wa Afurika. Yabanye cyane na Papa Wemba. Abahungu be barimo Gims, Dadju n’undi witwa Afi. Kuri ubu hiyongereyeho mushiki wabo winjiye byeruye muri muzika.

Uyu Djeasha yakuze akunda umuziki gusa ntabwo byamukundiye ko awukora kubera ko umwanya munini yawushyize ku muryango we. Abifashijwemo n’umugabo we, yahise anatangiza inzu ye bwite itunganya umuziki ikanafasha n’abahanzi mu bikorwa byabo, Djeasha Record. 

Uyu muhanzikazi wavukiye ahitwa Yolo, agace k’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mwaka 1988 yari afite umwaka umwe ubwo umuryango we wahungiraga mu Bufaransa. Ahantu babaye mu buzima bugoye ariko ntibibabuze guteza imbere impano zabo zirimo gushushanya, ikinamico no kuririmba.

Indirimbo ye ya mbere yitwa “Pour la vie”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here