Dolly Parton yahawe doze ya mbere ya Moderna, urukingo yanagizemo uruhare kugira ngo ruboneke.

Dolly Parton yongeye kwerekana impamvu ahora akunzwe kandi anabayeho neza. Kuri uyu wa kabiri, 2 Werurwe 2021, uyu muhanzikazi wagiye wegukana ibihembo bikomeye muri Grammy Awards, yatangarije ku mbuga nkoranyambaga akoresha ko yamaze guhabwa urukingo rwa coronavirus.

“Dolly abonye doze y’umuti we.” Niko yanditse.

Na none mu mashusho yashyize kuri Instagram, Parton yagize ati: “Birangiye mbonye urukingo rwanjye. Ndishimye,” niko uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya country yashimangiye. “Ndashaje bihagije ku buryo nari nkwiriye kurufata, nzi gushishoza bihagije ku buryo nari nkwiriye kurufata, biranejeje.”

Mu kwezi kwa Mata 2020, uyu muririmbyi nibwo yatangaje ko yatanze inkunga ya miliyoni y’amadorari mu bushakashatsi bwa COVID-19 muri  Vanderbilt University’s Medical Center. Ibi byafashije mu nyigo n’ikorwa rya Moderna.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here