Dolly Parton yanze gufata umudari w’ishimwe  nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu guteza imbere ukwishyira ukizana n’uburenganzira bwa muntu. Iki gihembo yari yagenewe na Perezida wahoze ari uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, ntiyacyanze rimwe gusa kuko byabaye inshuro ebyiri.

Mu gihe cya manda imwe ari ku butegetsi nk’umukuru w’igihugu, Trump yatanze ibihembo by’imidari y’ishimwe 24 ku bantu barimo nyakwigendera Elvis Presley(wari umuririmbyi,umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filime), Babe Ruth wamamaye mu mukino wa baseball n’umunyapolitiki Devin Nunes ariko Parton we ntabwo yabashije kuboneka.

Atanga ikiganiro muri The Today Show, uyu muhanzikazi wamamaye mu njyana ya country yavuze ko igihembo cya mbere yagihawe umugabo we arwaye ikindi agihabwa mu gihe icyorezo cya covid-19 cyari cyugarije isi aho kugenda byari bigoye.

Ese ubu ko Joe Biden ariwe perezida, Dolly yakwemera ino mpano biramutse bibaye ngombwa ko ayihabwa?

“Ubu ndiyumvamo ko ndamutse mbyemeye, naba ninjiye muri politike, rero simbizi neza,”Niko yasobanuye ari muri The Today Show. “ Sinkorera ibyo bihembo,” niko yakomeje avuga. “ Gusa byaba byiza ariko na none sinzi niba koko mbikwiriye. Gusa na none ni ikimenyetso cyiza niba abantu batekereza ko mbikwiriye.”

Nubwo yavuze ko adakorera ibihembo, Dolly Parton mu rugendo rwe rwa muzika yatsindiye ibihembo byinshi birimo icumi yakuye muri Grammy Awards n’ibindi bitandukanye. Indirimbo ze nyinshi zirakundwa cyane cyane benshi bamumenye mu yitwa “Jolene”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here