Muri izi impera z’umwaka twahisemo kubagezaho filime nshya zimaze gusohoka muri ukukwezi k’Ukuboza zabafasha kurangiza umwaka neza. Ni urutonde rwa filime zasohotse guhera tariki ya mbere ukuboza kugeza uyu munsi zakunzwe cyane.

Another Round 

Ni filime y’ikinamico yo mu rurimi rwa Danemarike y’uyu mwaka wa 2020, yayobowe na Thomas Vinterberg, yanditswe na Vinterberg na Tobias Lindholm. Irimo abakinnyi b’ibyamammare mu mafilime nka Mads Mikkelsen, Thomas Bo Larsen, Magnus Millang, na Lars Ranthe. Iyi ikaba ari filime igaruka ku buzima bwo mugihe cya Covid 19 cyibasiye isi.

CROCK OF GOLD: A FEW ROUNDS WITH SHANE MACGOWAN

Iyi ni filime mbarankuru yakozwe n’abagabo b’abahanga cyane mu bya filime Johnny Depp, Stephen Deuters, Stephen Malit iyoborwa na Julien Temple ikaba ikoze mu rurimi rw’icyongereza, iyi filime ikaba yaruzuye itwaye akayabo k’amafaranga angana na 2000 $. Ni filime igaragaza ubuzima bw’icyamamare Shane MacGowan

Beast Mode

Iyi ni filime iteye ibwoba ivuga amateka y’umuproducer wa Hollywood (C. Thomas Howell), amaze kwica ku bw’impanuka umukinnyi atabishaka arekura inyamaswa nyinshi zishushanya igihe agerageza kuzura umuntu wapfuye.

Iyi ikaba yarakozwe  n’abagabo babiri  Drew Fortune, Chris W. Freeman iyoborwa na  Chris W. Freeman hamwe na Spain Willingham bamwe mu basitari bayigaragaramo ni nka  C. Thomas HowellJames Duval. Ni filime irangira ifashe igihe kingana n`iminota 87.

Billie

Iyi ni filime mbarankuru igaruka ku buzima bw’umuririmbyi w’icyamaamre mu njyana ya JAZZ Billie Holiday, igaragaza inzira yanyuzemo n’ibyamufashije kugera ku rwego rwo hejuru,ni filime itanga isomo ku muntu wese wifuza gutera imbere. Ni filime yanditswe n’umunyamakuru witwa Linda Lipnack Kuehl.

The changin’ times of ike white

Iyi filime vuga amateka adasanzwe yumuririmbyi Stevie Wonder wanditse arubumu y’indirimbo nyinshi ari muri gereza ashinjwa ubwicanyi mu 1970, ni filime imara imiota 78 yose hamwe. Yanditswe na Dan Vernon itunganywa na  producer Vivienne Perry.

Elyse

Muri iyi filime isekeje “Elyse,”ugaragara nka (Lisa Pepper) ni umugore urwaye ihungabana ryo mu mutwe, avurwa na muganga (Anthony Hopkins. Ni filime irangira ifashe iminota 95. Yanditswe kandi itunganywa na Stella Hopkins

Gap Year

Iyi ni filime ifata isaha imwe gusa yakorewe muri kompanyi itunganya amafilime y’umukinnyi  LeBron James,yiswe “Gap Year” ivuga ku mukinnyi wa basketball Darius Bazley kuva arangije amashuri yisumbuye kugera muri NBA.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here