Himbaza club n’ umuhanzi Elisha The Gift bari bahagarariye u Rwanda mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ baraye basezerewe mu irushanwa rya 1/2 cya EA’s Got Talent ryo kuwa 15 Nzeli 2019.

Elisha ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo usanzwe ukora injyana ya ‘Gakondo Fusion’. Yasohoye indirimbo ‘Isezerano’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Jay P naho amashusho yakozwe na Fayzo Pro. Indirimbo ‘Isezerano’ ivuga ku rukundo nyakuri rujyana n’amasezerano mazina hagati y’abantu babiri bakundana.

Akanama Nkemurampaka kemeje ko Jannelle(Kenya) na Jehovah Shalom(Uganda) ari bo bakomeza kuri ‘final’ y’iri rushanwa. 

Résultat de recherche d'images pour "janelle east africa's got talent"

Jannelle ni umwana w’umukobwa ukiri muto w’imyaka 9 yemeje umubare munini! Yaririmbye anoza ijwi acurangirwa yishimirwa bikomeye n’Akanama Nkemurampaka kamuhagurukiye.

Uyu mwana w’umukobwa yavuze ko afite inzozi zo kuba icyamamare. Bakimara gutsinda, Jehovah Shalom bo muri Uganda bavuze ko batabona uko basobanura ibyishimo bafite, umwe muri abo ati ‘ubanza ari mu gitondo’.

https://www.youtube.com/watch?v=9KqmRzyD-0Y

Reba hano imiririmbire y’abahatanaga

Elisha ubwo yavugaga ko afite icyizere cy’uko iyi ndirimbo izashimisha abayumva kuko ikoranye umwimerere wa Kinyarwanda n’ubwo iri mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, Igishwali n’icyongereza, nyamara ntibyabujije abakemurampaka kuvuga indirimbo ye yumviswe gusa n’abaturuka mu gihugu cye.

Umukemurampaka umwe we yamuhaye umusaraba utukura aho yerekanaga ko atishimiye imiririmbire ye, nubwo kandi Elisha atakomeje siwe wenyine w’umunyarwanda utabashije gukomeza ahubwo batahanye na ‘Himbaza club’ abasore bigaragaje mukuvuza ingoma bivugwa ko baturutse mu gihugu cy’u Burundi bakaza guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya EA’ Got Talent.

Himbaza club

Elisha ni umwe mu bahanzi bafashwa na Alain Mukuralinda. Yiyongera ku muhanzikazi Clarisse Karasira na Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’.

Elisha The Gift umaze gusererwa muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa rya EA’s Got Talent.

Numero z’abahatanaga mu irushanwa rya 1/2 cya EA’s Got Talent

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here