Imanishimwe Delphine yasazwe n’ibyishimo ubwo yageraga muri ½ cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent nyuma yo guhabwa amahirwe ya kabiri n’Akanama Nkemurampaka kari kamubonyemo impano ariko ubwoba bwari bwose.

Ku Cyumweru tariki 8 Nzeri 2019 kuri televiziyo zinyuranye zo mu karere hanyuzeho ikiganiro kigaragaza uko abahatana muri East Africa’s Got Talent bitwaye mu gace ka gatandatu ari nako ka nyuma mbere yo kwinjira muri ½ aho abahatana batoranyijwemo 18.

Uyu mukobwa yinjiranye ku rubyiniro ubwoba bwinshi yambaye inkweto zituma adashyikira ‘Microphone’ ku buryo mu kuririmba atahise anyura abagize Akanama Nkemurampaka.

Abagize akanama nkemurampaka kaba kagizwe na Jeff Koinange, Vanessa Mdee, Makesha na Gaetano.

Aba bari bamubonyemo ubuhanga bamusabye gufata ‘Microphone’ mu ntoki akaririmba yisanzuye aho yahise akuramo inkweto aririmba bundi bushya bose bamuha “YES” enye zatumye yinjira mu bafite amahirwe yo kujya muri ½ bagiye gutangira guhatana.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yarenzwe n’ibyishimo azenga amarira mu maso, maze ahita atangira kuririmba indirimbo ya Rihanna yitwa “Stay”.

Kugeza ubu abahatana bose bamaze kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka kanamaze guhitamo 18 bazahatana mu cyiciro cya ½ aho mu minsi mike iri imbere bari bwongere guhurira muri Kenya.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here