National Dog Show ni umuhango wo kumurika imbwa ukomeye cyane uhuza abahanga bakomeye mu korora no gutoza imbwa .Uyu mwaka imbwa yitwa Claire yo muri Ecosse niyo yegukanye igikombe  nk’imbwa y’akataraboneka.

Claire, ni imwe mu mbwa zikomeye y’uwitwa Angela Lloyd, iyi mbwa ndende, ikaba ariyo yegukanye iri rushanwa ryatangiye mu mpera z’ikinyejana cya 19 rikaba rinyura kuri televiziyo kuri NBC mu myaka 18 ishize.

Imbwa Claire izwi ku izina rya GCH Foxcliffe Claire Randall Fraser imaze kugira uburambe mu kwegukana iri rushanwa.

Igobe iyi mbwa iturukamo kandi rimaze guca agahigo ko kwitwara neza muri aya marushanwa kuko na nyirakuru wayo witwaga Hickory nawe yegukanye irushanwa ryitwa Westminster Kennel Club dog show mu mwaka wa 2011.

Claire yo muri Ecosse niyo yahize izindi mbwa yegukana irushanwa, iri kumwe n’umutoza wayo

Wayne Ferguson, uhagarariye iri rushanwa avuga ko ubwoko bw’imbwa zo mu muryango wa Hickory zidasanzwe mu kwiyerekana, ubu bwoko nibwo  bwatsindiye inshuro nyinshsi  iri rushanwa Westminster mumateka yimyaka 135 ishize.

Ferguson, utuye i Broadway, mu Ntara ya Warren, na we ni perezida wa Kennel Club ya Philadelphia, yakiriye iki gitaramo.

Ibirori byateguwe muri uyu mwaka kugirango bifashe gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19. Gusa abatwara, abafite imbwa n’abakozi nibo gusa bari bemerewe kwitabira gusa nta bafana.

Nyuma yo kwegukana irushanwa ikaba yashyikirijwe igikombe n’ibihembo iherekejwe na nyirayo Angela Lloyd.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here