Umuhanzi Eddy Kenzo yanditse amateka nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye mu irushanwa rya muzika muri leta zunze ubumwe z’Amerika, nyuma yo kwemeza amahanga akaba yakiriwe nk’umwami muri Uganda .

na Douglas Lwanga umu Star kuri Terevisziyo bari mu batsindiye ibihembo byinshi muri African Entertainment Awards USA (AEAUSA) byabaye hafi ku cyumweru i New Jersey, muri Amerika.

Eddy akaba yaratsindiye igihembo cy’umuhanzi wasusurukije abantu cyane naho Douglas atsindira igihembo cy’umunyamakuru mwiza mu mwaka wa 2020.

Bakimara kwegukana ibyo bihembo bakaba bagiye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo basangire ibyishimo n’abafana babo.

Douglas Lwanga yaranditse yanditse ati: “African Entertainment Awards USA (AEAUSA) igihembo cy’ikiganiro cyiza cya TV cyo muri Afurika kije iwacu muri Uganda”.

Eddy Kenzo yaranditse ati: “Ndishimira nkanashimira n’abafana banjye, ndi guhatanira igihembo cy’imyidagaduro myiza muri AEAUSA 2020 muri New Jersey.”

Ubu ni ku nshuro ya 6 , ibi bikaba ari ibihembo bigamije kwishimira no kuzamura imyidagaduro nyafurika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here