Muri Uganda umuhanzi EeZzy nyuma yo gusohora indirimbo igashinjwa kuvuguruza amabwiriza yo kurwanya Covid 19, ashobora kwisanga muri gereza, yamaze guhamagarwa ngo atange ibisobanuro.

Umuririmbyi uri kuzamuka yihuta cyane muri Uganda Eric Opoka uzwi ku izina rya EeZzy yiteguye kubonana na komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda (UCC) mubijyanye nindirimbo ye ‘Tumbiza sound’ itavugwaho rumwe.

Ibi bije bikurikira amagambo yavuzwe na Irene Ssewankambo, Umuyobozi mukuru wa UCC mu ntangiriro z’iki cyumweru yemeza ko yatumiwe ku cyicaro gikuru cya komisiyo i Bugolobi, Kampala ku wa kabiri, 29 Ukuboza 2020 saa sita zijoro.

EeZzy ari kumwe nabandi bamuhagarariye batatu hamwe n’abayobozi ba UCC bazahura bashaka kureba neza amagambo agaragara muri iyo ndirimbo nkuko bigaragzwa n’ikirego.

Urega avuga ko indirimbo Tumbiza sound ikubiyemo ubutumwa buvuguruza minisiteri y’ubuzima ku bijyanye no gukumira Covid-19.


Twabibutsa ko mu cyumweru gishize Minisiteri y’ubuzima yandikiye komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda na Minisiteri y’itangazamakuru n’ikoranabuhanga ibuza gukina indirimbo ya Tumbiza sound mu bitangazamakuru byose.

Ibaruwa isaba ihagarikwa ry’indirimbo ya EeZzy

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko amagambo y’indirimbo ya EeZzy afite ubutumwa buvuguruza uburyo bukoreshwa mu gukumira COVID-19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here