Imana yaremye abantu ngo bakundane, bivuze ngo turi mu isi y’urukundo. Iyo abantu basezeranye bavuga ko bazabana mu bibi no mu byiza akaramata. Ese tubushinje urukundo cyangwa tubishinje abantu wamugani wa Christopher wabiririmbye.

Akamenyero tumaze kubona mu Rwanda ndetse no hanze yarwo biragoye kubona abantu babiri barambana baba barashakanye cyangwa bakiri mu rukundo(copinage).

Dore urutonde rw’ibyamamare byakanyujijeho byagiye bitandukana n’abakunzi babo.

Urukundo rwa Riderman na Asinah

This image has an empty alt attribute; its file name is d.jpg

Asinah yakundanye na Riderman imyaka umunani batandukana bitunguranye mu ntangiriro za 2015 ndetse uyu muraperi ahita ashinga urugo n’undi mukobwa witwa Miss Agasaro Nadia.

Kuva mu Ugushyingo 2008 Riderman na Asinah urukundo rwabo rwari rushyushye bahorana agatoki ku kandi

Mu 2012, Nadia wigaga mu mashuri yisumbuye i Rubavu we n’umuryango we bari bagituye i Musanze ari naho yamenyaniye na M Izzo [wari inshuti magara ya Riderman].

Ubumwe bwa M Izzo na Nadia bwagiye bukura kugeza ubwo bimutse bakaza gutura i Kigali. Bageze mu Murwa wa Kigali, Nadia yatangiye gusurana na M Izzo uyu musore aza no kumuhuza na Riderman.

Ahagana mu mpera za 2014 ngo Asinah yatangiye gushyira igitutu ku musore amubwira ko bagomba kurushinga undi akabyima amatwi akikomereza imishinga ye y’umuziki no kwita kuri Nadia we.

Mu ntangiriro za 2015, Nadia Agasaro yasamye inda ya Riderman ihita ihinduka ipfundo ryababoshye bombi umusore abura amahitamo yiyemeza kumurongora.

Nyuma yo gutandukandana na Riderman, Asinah yavuzweho gukundana n’abasore barimo uw’umuzungu bacuditse umwaka ushize bagatandukana bamaranye igihe gito ndetse na Michael Sarpong ukinira Rayon Sports.

Knowless Butera na Safi Madiba

This image has an empty alt attribute; its file name is a.jpg

Knowless yatandukanye na Safi bamaranye imyaka irenga umunani, bivugwa ko Safi yaba amuca inyuma.

Urukundo rwabo rwageze kure batangira no guhimbirana indirimbo, imitoma idashira , amafoto, gusohoka, guhuza incuti n’imiryango. Mu nkuru z’urukundo mu byamamare iya Safi Madiba na Knowless n’ubu ijya ivugwa kubera uburyo aba bombi bakundanaga benshi bazi bazanarushinga.

Aba bombi bamaze gutandukana buri wese yahise anyura inzira ye. Knowless yahise akomezanya na Clement ubu bibarutse imfura y’umukobwa, naho Safi yakundanye nabandi bakobwa harimo Parfine na Judith ubu barushinze.

DJ Pius na Ange Umulisa

This image has an empty alt attribute; its file name is c.jpg

Mu 2018 nibwo hasakaye amakuru avuga ko Ange Umulisa wahoze ari umugore w’umuhanzi Rickie Pius Rukabuza uzwi nka Deejay Pius yahukanye nyuma y’uko urugo rwabo rwari rumaze iminsi rurimo umwuka mubi.

Aba bombi bakundanye bahuriye mu kabari aho DJ Pius yakoraga akazi ko kuvanga imiziki naho Ange ari ‘MC’.

Urukundo rwabo rwagiye rukura kugeza bakoze ubukwe, basezeranye kubana akaramata muri Werurwe 2014. Banafitanye umwana w’umuhungu witwa Yuhi Abriel Rukabuza. Ubu asigaye abana na nyina.

Amakuru y’indunduro y’urugo rwa DJ Pius na Ange Umulisa yatangiye gucaracara mu ntangiro za 2018, ubwo uyu mugabo yifataga agasiba amafoto hafi ya yose ahuriramo na Ange yari ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse n’umugore bikaba uko.

Hari hashize iminsi bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko umubano wabo udashobora gucikamo igikuba kuko bakundana bitari iby’agahararo, mu 2016 Dj Pius yigeze gutangaza ko ajya ashwana n’umugore we bapfuye umuziki ariko bakabihosha nk’abantu bakuru.

Batandukana, Ange yataye umugabo mu nzu babagamo i Kanombe ajya kubana n’umwana we mu Karere ka Kicukiro.

David Bayingana na Teriteka Kezie

Kuwa 25 Gicurasi 2013 nibwo aba bombi bakoze ubukwe, bari ikitegerezo cy’abantu bakundana ndetse benshi banabifuriza urugo ruhire, nyuma baza no kwibaruka umwana.

Aba bombi nyuma y’uko batandukanye nta nkuru y’urukundo irongera kubavugwaho.

Muyoboke na Muhimpundu

Mu 2015 nibwo Muyoboke Alex na Muhayimpundu Ornella batandukanye. Aba bombi babanye ahagana mu mpera za 2010 basezerana mu 2012.

Batandukanye bamaranye imyaka ibiri gusa, umugore amusigira umwana w’umuhungu bafitanye witwa Mwene-Muyoboke Aston undi asubira iwabo i Burundi.

Young Grace na Piqué

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yatangiye kugaragaza urukundo rwe na Rwabuhihi Hubert [Piqué]; ubwo yari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2018.

Nyuma uyu musore aza kumwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazarushinga bakabana nk’umugabo n’umugore, ndetse aherutse kwibaruka umwana bivugwa ko babyaranye.

Ariko, urukundo rwabo ntabwo rwarambye kuko muri uyu mwaka bahisemo gutandukana buri wese agaca inzira ye nubwo bitahise bimenyekanya.

Ubu mu Young Grace yamaze kwibaruka imfura ye Diamante.

Platini na Diane

Mu 2017 nibwo Nemeye Platini, uri mu bagize itsinda rya Dream Boys yatandukanye na Ingabire Diane bari bamaze imyaka ine bakundana ndetse binavugwa ko bitegura kurushinga.

Platini na Diane bari bamaze imyaka isaga ine bakundana, mu bitaramo bitandukanye umusore yitabiraga babaga bafatanye agatoki ku kandi, bari kumwe no mu bukwe bwa Knowless na Clement.

Urwari rwaratumye Ingabire Diane yongera izina rya Platini mu yo yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga akiyita Nemeye Diane, rwatangiye gushonga mu Ugushyingo 2016, umukobwa asiba amafoto yose y’umusore yari yarashyize kuri Instagram.

Ku wa 5 Mutarama 2017, Ingabire Diane ni bwo yerekanye undi musore witwa Rutayisire uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbuje Platini, yashyizeho ifoto y’uyu musore ayiherekeza ikimenyetso cy’umutima.

Yongeye gushyira kuri Instagram indi foto y’uyu musore basigaye bakundana anavuga ko ari we ’byishimo bye’. Mu butumwa uyu musore yanditse kuri ayo mafoto yunganira Diane, yavuze ko amukunda birenze ibindi bintu byose n’andi magambo aryohereye agaragaza urukundo hagati ya bombi, n’ubwo nabo urwabo rwashonze rutamaze igihe.

Iby’urukundo hagati ya Platini na Diane byatangiye kunugwanugwa no kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu 2013, bakomeje kubigira ubwiru no kuterura ngo bavuge ku bijyanye n’umubano wabo.

Itangazamakuru ryakomeje kuboga runono kugeza mu 2014 ubwo Platini yemeje ko afite umukunzi.

Gahongayire na Gahima

Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bahanye isezerano ryo kubana akaramata ku wa 20 Ukuboza 2013.

Muri Mutarama 2015 Gahima yashimangiye ko yamaze gutandukana na Gahongayire ubwo yari muri Tanzania. Icyo gihe Gahongayire yaryumyeho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’.

Gahongayire nawe atangaza ko aremerewe kandi ko batumvikana. ibyo gushaka umugabo kuri we ubu atari ikintu cyihutirwa. Ati “Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! […] Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka.”

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here