Esther na Ezekiel baherutse kwegukana ibihumbi 50 by’amadorari mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryahuje abatari bake bakomoka mu Rwanda; kenya; uganda; tanzania. Simon Cowell uhagarariye irushanwa rya America’s Got Talent akaba n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa, yabasabye kuzaryitabira iri rushanwa umwaka utaha.

Image result for esther na ezekiel

Iyi mpano ya muzika esther na ezekiel bayikomora kuri nyina Jules Mutesasira, ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda afite nyinshi zagiye zikundwa n’abatari bake nka ‘Asobola’ n’izindi.

Blizz.co.ug igitangazamakuru cyandikirwa muri Uganda cyasohoye inkuru ivuga ko Esther Mutusasira mu bitangazamakuru bimwe na bimwe bikorera i Kampala, yavuze ko babonye ubutumire bwa Simon Cowell umuyobozi w’irushanwa rikomeye ry’abanyempano America’s Got Talent bubasaba kuzaryitabira umwaka utaha.

Image result for esther na ezekiel

Bagira bati”Twishimiye gutumirwa muri America’s Got Talent umwaka utaha, dufite amatsiko ya ruriya rubyiniro. Dushobora kuzaba turi mu bahangana cyangwa se tukazarigiramo uruhare nk’abahanzi batumiwe.” bakomeza bavuga ko ubu icyo bashyize imbere ari ugukora utu video twinshi tw’ibyo bazerekana umwaka utaha tugashyirwa kuri Youtube.

Image result for esther na ezekiel

America’s Got Talent ni irushanwa rikomeye ngarukamwaka ry’abanyempano ryashinzwe na Simon Cowell muri 2006.

Image result for simon cowell

Inshuro zirenga 13 rimaze kwegukanywa na benshi barimo Neal E, Kevin Skinner, Shin Lim n’abandi. Abagize akanama nkemurampaka bakunze kuba ari ibyamamare bikomeye cyane cyane mu muziki Ne-yo uherutse kuza mu Rwanda ari mu barikozemo aka kazi kubukemura mpaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here