Nyuma y’uko indirimbo ye “Léopards Fimbu na Fimbu” yari mu zikunzwe muri CHAN 2021 yabereye muri Cameroun, umuhanzi ukomoka muri Congo Kinshasa, Félix Wazekwa ubu ari muri studio mu bikorwa byo kurangiza indirimbo yahuriyemo na Eclipse Mososo, umuyobozi wa orchestra yitwa Cultur’A Pays vie. Iyi ndirimbo bari gukorera i Paris yitwa « Kilelo ». Abatangaje aya makuru ni abantu babana bya hafi n’aba bahanzi.

Iyi ndirimbo biteganyijwe ko irajya hanze mu minsi ya vuba. Akunda kwiyita na none « Mokuwa ya Bongo » na « monstre d’amour, prix Nobel du verbe », Félix Wazekwa amaze igihe atunganya indi ndirimbo yitwa « Les petits bonbons de la sagesse ».

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here