Friday James wemenyekanye nk’umunyamakuru ukomeye yaraye arushinze Ku munsi wejo taliki ya 25.


Friday James umunyamakuru Kuri Rba akaba azwi cyane mu makuru y’icyongereza yaraye akoze ubukwe n’umugore we Sandrine Karemera bari bamaze igihe bishimanye mu rukundo, nyuma yo gutangaza ko bazabana Kuri 25 zukwa karindwi baraye basohoje ibyo biyemeje byo kubana akaramata.


James na Sandy nkuko bakunze kumwita ntibakunze kugaragaza iby’urukundo rwabo ahubwo taliki ya 11 nyakanga 2020 nibwo abinyujije Kuri Twitter ye Friday James yatangaje ko we na n’umugore we sandrine karemera bazarushinga Kuri 25 anatanga save the date atumira zimwe mu nshuti ze kuzaza kubashyigikira.


Friday James ni umunyamakuru gusa akaba ataribyo akora kuko ni umusangizamagambo bita aba Mc mu ndimi z’amahanga cyane ko yabikoze mu bitaramo byinshi cyane cyane ibya Miss Rwanda yagiye agaragaramo, hari kandi ko ari umwanditsi akaba ari umunyamakuru Kuri television y’igihugu mu makuru mu rurimi rw’icyongereza.


Written by Gentil venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here