Nkuko twabibatangarije ku rubuga rwacu rwa Youtube @Ahobite250 mu minsi ishize Leta y’u Burundi yatangaje ko izakurikirana itorero ryiganjemo abarundi b’impunzi ziba mu Rwanda ryagaragaye rivuza ingoma muri iri rushanwa mu mpera z’icyumweru gishize. Minisitiri w’umuco n’imikino mu Burundi yasohoye itangazo “banegura ingendo y’umurwi w’abantu bashatse kwiba no kwiyitirira umurishyo w’ingoma z’u Burundi”.

Muri iri tangazo Leta y’u Burundi yashyize hanze ryavugaga ko iryo tsinda ryoherejwe na Leta y’u Rwanda muri ariya marushanwa. Icyakora ibi byamaganwe n’abategura irushanwa mu itangazo bashyize hanze rigenewe abanyamakuru. Clouds Media International FZ itegura aya marushanwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 yatangaje ko kwinjira muri iri rushanwa byari bifunguriwe buri wese utuye muri Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda hatitawe ku bwenegihugu bwe.

East Africa's Got Talent
Itangazo ryatanzwe na East Africa’s got talent

Muri iri tangazo bavuzeko kandi muri aya marushanwa nta woherejwe na Guverinoma ko buri wese yiyandikishije ku giti cye . Iyi kompanyi itegura East Africa’s Got Talent ivuga ko yisegura kuri buri wese wababajwe no kuba bariya bakaraza barinjiye mu irushanwa, ariko yo ishimishijwe n’urunyurane rw’impano cyane cyane izerekana imico y’aka karere.

Got Talent imaze imyaka irenga icumi ritangijwe ku isi, ni ku nshuro ya mbere ibereye mu karere k’ibiyaga bigari. Ibihugu byitabiriye iri rushanwa harimo Rwanda,Kenya,Tanzania na Uganda.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here