Ibihembo bya Grammy Awards biri mu bikomeye mu myidagaduro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’isi muri rusange, bigiye kongera kuba kuri uyu wa 14 Werurwe 2021. Ni ibirori bizaba biyobowe na  Trevor Noah.

Ibi birori bizatambuka kuri televiziyo ya CBS na Paramount+, bizagaragaramo abahanzi nka  Taylor Swift, Dua Lipa na Roddy Rich mu b’ibanze. Aba bari ku mwanya wa kabiri mu bahanzi bafite ahantu henshi bari guhatanira ibihembo. Bose batoranyijwe mu byiciro bitandatu nyuma wa Beyoncé uri ku mwanya wa mbere, watoranyijwe mu byiciro icyenda.

Billie Eilish, Megan Thee Stallion na  DaBaby bari mu byiciro bine, nabo bazaririmba muri ibi birori.

Abandi bari kuri uru rutonde ni  Bad Bunny, Black Pumas, BTS, Cardi B, Brandi Carlile ,Doja Cat, , Mickey Guyton, HAIM, Brittany Howard, Miranda Lambert, Lil Baby, Chris Martin, John Mayer, Maren Morris, Post Malone na Harry Styles.

Kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi muri iki gihe, ibi bizaba hubahirizwa ingamba zo kwirinda. Hari ahantu hihariye hazakira ibi birori,Troubadour na The Hotel Café muri  Los Angeles, the Apollo Theater muri New York City na  The Station Inn muri Nashville.

Ibihembo bya Grammy bitangwa na The Recording Academy, bitangwa ku nshuro ya mbere hari ku wa 4 Gicurasi 1959.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here