Turaziranye , inyito y’ indirimbo nshya y’ umuramyi Daniel Svensson yamaze kugera hanze muri ibi bihe abanyarwanda bari mu rugo kubera kwirinda icyorezo coronavirus (covid 19)



Mu gihe isi yose amaso yaheze mu kirere itegereje igisubizo ku cyorero cyateje abantu bose ubwoba , abakomeye n’aboroshe, umuramyi Daniel Svencsson asanga ari ibyahanuwe biri gusohora ariko akavuga ko ku bizera Kristo abakomeje umutima kandi nta bwoba bakwiriye kugira . Ibi ni ibikubiye mu ndirimbo yashyize ahagaragara muri ibi bya Guma mu rugo .

Daniel Svensson avuga ko yifatanyije n’ isi yose umwihariko abanyarwanda muri ibi bihe aho icyorezo cya Covid 19 kimaze guhitana abantu benshi kwisi , ndetse no mugihe abahanga mu by’ ubuzima bagikomeza guhangana no kuvura ndetse no gushakisha igisubuzo kirambye
Imibare yabakomeza kwandura covid 19 bariyongera abapfa nabo bakiyongera,


Umuhanzi Daniel abinyujije muriyi ndirimbo ye aragira ati ” iminsi n’ibihe birakomeye , ibyo turimo nibizaza ni Data ubigena byose uko bingana ni ukuri turaziranye.

Iyi ndirimbo yise Turaziranye , ivuga kandi ko icyorezo n’ ingaruka zacyo atari ibyatera Imana gucece ahubwo ko urukundo Imana idukunda birusha imbaraga ingaruka zacyo.


Ba uwa kumva iyi ndirimbo nshya ya Daniel Svencsson
https://youtu.be/i9EAA9Uk4ME

__________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here